Eastern Province Rw

@RwandaEast

The official Twitter handle of Eastern Province I Intara y'Iburasirazuba

Eastern Province, Rwanda
Vrijeme pridruživanja: lipanj 2012.

Tweetovi

Blokirali ste korisnika/cu @RwandaEast

Jeste li sigurni da želite vidjeti te tweetove? Time nećete deblokirati korisnika/cu @RwandaEast

  1. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Col Murenzi uhagarariye ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana : "Kugira ngo igihugu kibohorwe,  byasabye Ubutwari bw'abana b'u Rwanda. Turabashishikariza rero kwigira ku butwari bwa bakuru banyu, namwe mugaharanira kuba intwari."

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  2. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Col Murenzi uhagarariye ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana : "Nk'urubyiruko, turabakangurira gukura mukora ibyiza,  mukigira ku banyeshuri b'i Nyange banze kwitandukanya Kubera ubwoko, bityo namwe mugakomera ku bumwe bw'Abanyarwanda"

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  3. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Col Murenzi uhagarariye ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana: "Ubutwari ugomba kubuhera mu bwana bwawe, ukabukurana kugeza ubusazanye. Ibyo nibyo byaranze abakurambere bacu b'intwari tuzirikana uyu munsi."

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  4. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Abanyeshuli barimo guhabwa ibi biganiro baturutse mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Rwamagana birimo:  Aloys Rwamagana, College Marie Reine de la paix, Center for champion TVET, IWE Rwamagana, Lycee Islamique na Rwamagana leaders school.

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  5. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana Intwari z'u Rwanda no kwizihiza umunsi w’intwari ku nshuro ya 26, kigo cy’amashuri cya  Aloys Rwamagana harimo kubera ibiganiro ku muco w’ubutwari. Umushyitsi mukuru muri Ibi biganiro ni Minisitiri .

    , , i još njih 7
    Prikaži ovu nit
    Poništi
  6. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Itorero Abacyeye ryo mu kigo cy'amashuri cya G. S. st. Aloys Rwamagana ririmo gususurutsa Abanyeshuri bitabiriye ibiganiro ku muco w'ubutwari.

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  7. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Meya : « Ibyo dukora byose, byaba ibijyanye n’imirimo yacu ya buri munsi iduteza imbere, byaba ibijyanye no gusenga kubemera Imana, … tubikora kuko dufite igihugu. Iyi niyo mpamvu tuzirikana intwari dukesha igihugu gituje, igihugu gitekanye turimo none. »

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  8. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Meya : « Turishimira ko iki gitekerezo cyo gukunda igihugu cyavukiye mu karere kacu ka Rwamagana, kandi turizera ko kizaba urumuri rumurikira abakiri bato ; bagakurana umuco wo gukunda igihugu no guharanira kuba intwari. »

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  9. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Meya : « Twateraniye aha mu kigo cya  Aloys Rwamagana, ku bwo kuzirikana ubutwari bw’abakurambere bacu babaye intwari bitangira igihugu cyacu, baracyagura, bakimenera amaraso ,… kugira ngo uyu munsi tube turiho dutekanye »

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  10. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Meya atangiye ijambo ry’ikaze ashimira abashyitsi baje kwifatanya n’abanyarwamagana muri ibi biganiro bigamije gukangurira urubyiruko kurushaho kwigiramo umuco wo gukunda igihugu, no guharanira kuba intwari bakora ibikorwa by’indashyikirwa.

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  11. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Ibi biganiro ku muco w'ubutwari byateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umuryango wa Patriotism organisation Rwanda watangijwe n’abanyeshuri barangije mu kigo cy’amashuri cya  Aloys Rwamagana.

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  12. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Ibi biganiro byanitabiriwe na Guverineri uyobora , Dr Nyirahabimana Jeanne- Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba n’abahagarariye inzego z’umutekano haba mu karere ka Rwamagana no mu ntara y’iburasirazuba muri rusange.

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  13. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Ibirori by’umunsi mukuru w’ byabanjirijwe n’igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro amazu yubakiwe imiryango 159 itishoboye yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, mu rwego rwo gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human security issues).

    , , i još njih 7
    Prikaži ovu nit
    Poništi
  14. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Andi mazu arenga 300 yarasakawe, ubu akaba arimo gukorerwa amasuku. Aya nayo bikaba biteganyijwe ko azatahwa mu gihe cya vuba bitarenze ukwezi kwa gatatu 2020. 

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  15. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, Akarere ka Rwamagana kahize kubakira imiryango 467 itishoboye yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe (Cat 1), hagamijwe gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human security issues).

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  16. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Aya mazu 159 yatashywe kuri uyu munsi w' , aje asanga andi 7 nayo yari yaramaze gushyikirizwa beneyo bo mu miryango itsishoboye yo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe. Bivuze ko imiryango 166 itishoboye ariyo imaze kubakirwa muri uyu mwaka wa 2019/2020.

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  17. proslijedio/la je Tweet
    1. velj

    Guverineri uyobora amaze gushyikiriza abatishoboye amazu bubakiwe. Iki gikorwa kikaba cyanitabiriwe n'abahagarariye Inzego z'umutekano ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Prikaži ovu nit
    Poništi
  18. 1. velj

    Muri gahunda yo kubakira abaturage batishoboye badafite aho kuba, mu Karere ka hateganyijwe kubakwa amazu 467. Umurenge wa Gishari ukaba ugomba kubakira abaturage 38; kugeza ubu muri uyu Murenge, inzu 25 zamaze kubakwa zanahawe ba nyirazo.

    , , i još njih 7
    Prikaži ovu nit
    Poništi
  19. 1. velj

    Ibirori byo kwizihiza umunsi w'intwari ku nshuro ya 26, muri aka Karere ka byabanjirijwe no gutaha inzu zubakiwe imiryango 159 itishoboye itagiraga aho kuba.

    , , i još njih 7
    Prikaži ovu nit
    Poništi
  20. 1. velj

    .: "Nk'uko insanganyamatsiko ibivuga "Ubutwari mu Rwanda, Agaciro kacu", Ubutwari ni indangagaciro ikwiye kuturanga twese nk'abanyarwanda. Ubutwari burangwa no kwitangira abandi, urukundo, kwanga icyo aricyo cyose cyahungabanya abandi n'igihugu cyawe".

    , , i još njih 7
    Prikaži ovu nit
    Poništi

Čini se da učitavanje traje već neko vrijeme.

Twitter je možda preopterećen ili ima kratkotrajnih poteškoća u radu. Pokušajte ponovno ili potražite dodatne informacije u odjeljku Status Twittera.

    Možda bi vam se svidjelo i ovo:

    ·