PM @EdNgirente: Nshimishijwe no kwifatanya namwe mwese by’umwihariko abagize umuryango mugari wa Kaminuza y’u Rwanda, muri ibi birori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri 7,050 barangije neza amasomo yabo, mu byiciro bitandukanye by’ubumenyi, uyu mwaka wa 2018.
-
Show this thread
-
PM
@EdNgirente: Umunsi nk’uyu ni umwanya mwiza wo gushimira ababyeyi, abarezi n’abandi bose bafashije aba banyeshuri muri uru rugendo rw’amasomo ya Kaminuza.1 reply 9 retweets 6 likesShow this thread -
@EdNgirente: Uyu munsi kandi ni n’umwanya wo gushimira Kaminuza y’u Rwanda kubera uruhare igira mu gutanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru bufasha Igihugu kubona abakozi bafite ubushobozi.1 reply 10 retweets 7 likesShow this thread -
PM
@EdNgirente: Nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi 2017-2024, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gutanga uburezi bufite ireme kandi bugera kuri bose no kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi.1 reply 7 retweets 8 likesShow this thread -
Minisitiri w’Intebe
@EdNgirente: Kugira ngo ibi bizagerweho, Guverinoma yiyemeje gushyira imbaraga mu guhuza no kunoza uburezi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.1 reply 8 retweets 6 likesShow this thread -
PM
@EdNgirente: Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kuba hafi no gushyigikira Kaminuza y’u Rwanda muri gahunda zayo zitandukanye zigamije kuyiteza imbere no kuzamura ireme ry’uburezi.1 reply 8 retweets 7 likesShow this thread -
Minisitiri w’Intebe
@edNgirente: Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2017, Guverinoma yashyizeho Itsinda ryihariye ryasesenguye ibibazo byose byatumaga Kaminuza y’u Rwanda idashobora gusohoza inshingano zayo uko bikwiye ikaba yarafashe ingamba zo kuzikemura.1 reply 9 retweets 6 likesShow this thread -
PM
@EdNgirente ashimye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba@Rwandagov yafashe ngo zikemure ibibazo bya Kaminuza rimaze gutanga umusaruro ushimishije. Atanga urugero ku buryo bushya bwo kunganira umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda bwemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/02/2018.1 reply 8 retweets 7 likesShow this thread -
Minisitiri w’Intebe
@EdNgirente yibukije ko umubare munini w’abanyeshuri ugiye kuza kwigira mu mujyi wa Huye ari amahirwe yo kurushaho guteza imbere uyu mujyi. Abikorera abashishikarije kwitegura neza kwakira uyu mubare munini banoza serivisi bazaba bakeneye.1 reply 9 retweets 7 likesShow this thread -
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente: Mboneyeho kandi gushyigikira igitekerezo Kaminuza y’u Rwanda yagize cyo guhuriza hamwe abayizemo kugira ngo bayunganire muri gahunda zayo zitandukanye z’iterambere.
1 reply 9 retweets 12 likesShow this thread
Minisitiri w’Intebe yongeye gushimira abayobozi, abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda kubera uruhare rwabo rugaragara mu gufasha Kaminuza kugera ku nshingano zayo. Yongera no kubizeza ko Guverinoma y’u Rwanda, mu bushobozi bwayo, izakomeza kubashyigikira.
Loading seems to be taking a while.
Twitter may be over capacity or experiencing a momentary hiccup. Try again or visit Twitter Status for more information.