Mu kanya kuva sa cyenda, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente arakira indahiro z’abashinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze: Madamu MUKARUSAGARA Janvière na Madamu UWITONZE Clarisse, bombi bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Nyakanga 2018
-
-
Nyuma yo kwakira impanuro z’Abashinjacyaha bo ku Rwego rw’Ibanze aribo Madamu MUKARUSAGARA Janvière na Madamu UWITONZE Clarisse, Minisitiri w’Intebe abifurije kuzagira imirimo myiza anabasaba kwirinda icyatuma ikizere bagiriwe bacyamburwa.
Show this thread -
Ministiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yibukije abashinjacyaha barahiye indangagaciro z’ingenzi zigomba kuranga umushinjacyaha mwiza: kuba inyangamugayo, kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa Muntu, kurwanya ruswa n’igisa nayo cyose cyakwangiza isura y’Ubutabera bw’u Rwanda.
Show this thread -
Minisitiri w’Intebe asabye Urwego rw’Ubushinjacyaha kurushaho guha umwihariko amadosiye arebana n’abakekwaho ibyaha bifite uburemere bwabangamira inyungu rusange z’Igihugu n’iz’abagize umuryango nyarwanda muri rusange.
Show this thread -
Amwe muri aya madosiye ni ay’abakekwaho ibyaha byo kurigisa no kunyereza umutungo wa Leta, uw’amabanki, ibigo by’imari n’Amakoperative, abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge ,amakimbirane yo mu ngo, ibyaha bijyanye no gufata abana ku ngufu no gucuruza abantu n’iby’iyezandonke.
Show this thread -
Minisitiri w’Intebe yasoje ijambo rye yizeza abashinjacyaha barahiye ubufatanye n’ubufasha buhoraho bwa Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo bizabafashe kuzuza neza inshingano zabo
Show this thread
End of conversation
New conversation -
Loading seems to be taking a while.
Twitter may be over capacity or experiencing a momentary hiccup. Try again or visit Twitter Status for more information.