Ministiri w'intebe Edouard Ngirente: Izi nganda zose maze kubabwira, imirimo yo kuzubaka izarangira bitarenze umwaka wa 2021.
-
-
@EdNgirente: Mu Rwanda, nk’uko byasobanuwe mukaba mwaranabyiboneye mu gihe mwasuraga ibice bitandukanye by’Igihugu cyacu, ibikorwa by’amazi biracyahura n’imbogamizi zitandukanye zituma abantu batabona amazi meza uko bikwiye.Show this thread -
Ministiri w'intebe agaragaje zimwe mu mbogamizi n’ingamba zo kuzikemura:
Show this thread -
Ministiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Mu miyoboro 1,006 itanga amazi mu cyaro tubarura kugeza ubu, ikabakaba 430 ikeneye gusanwa kuko yubatswe mu myaka irenga makumyabiri ishize.
Show this thread -
Ministiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Mu migi hari imiyoboro myinshi ishaje itarabasha gusimbuzwa kandi itanga amazi mu ngo zirenze ubushobozi yagenewe. Iyi ni imwe mu mpamvu zituma tugira ikibazo cy’amazi menshi ameneka.
Show this thread -
Ministiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Ikigereranyo cy’amazi ameneka bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo iby’amatiyo ashaje kizagabanuka kive ku kigereranyo cya 38.9% dufite ubu kigere kuri 25% mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere (reduction of non-revenue water).
Show this thread -
Ministiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Gusana no kwagura imiyoboro y’amazi meza ndetse no kubaka ibigega bishya bifasha mu gukwirakwiza amazi meza akenewe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Show this thread -
Ministiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Hazagurwa imiyoboro yo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu migi yunganira Kigali (secondary cities).
Show this thread -
Ministiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Muri rusange kugeza mu mwaka wa 2024 mu Gihugu hose hazubakwa hanasanwe imiyoboro ifite uburebure bwa Km 3,928.
Show this thread -
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Muri iyi myaka itatu iri imbere (2021), mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, kuri ya nguzanyo nigeze kubabwira twahawe n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, hazubakwa imiyoboro ifite uburebure bwa Km 512
Show this thread -
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Naho Mu migi 6 yunganira Kigali no mu nkengero zayo hazubakwa imiyoboro ifite uburebure bwa Km 1,112.
Show this thread -
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Imibare dufite uyu munsi, itugaragariza ko mu mujyi wa Kigali n’indi migi iri hirya no hino mu Gihugu, hakenerwa nibura amazi angana na m3 290,038 ku munsi.
Show this thread -
PM Ngirente: Mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati ya ba Rwiyemezamirimo n’Uturere ndetse no kuvugurura imitangire ya serivise, hafashwe umwanzuro wo kohereza, mu Turere twose tw’Igihugu, uvanyemo dutatu two mu Mujyi wa Kigali, abakozi b’inzobere mu byerekeye gukwirakwiza amazi
Show this thread -
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Zimwe mu nshigano zabo ni ukumenya ahari imiyoboro y’amazi idakora neza kugira ngo isanwe vuba no gukurikirana uko ba Rwiyemezamirimo bacunga amazi mu bice by’icyaro bubahiriza kontaro bagiranye n’Uturere bakoreramo.
Show this thread -
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente: Guverinoma izarushaho kwihutisha gahunda yo gutuza neza abaturarwanda hibandwa mu kunoza no gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera by’imijyi n’uturere.
Show this thread -
Minisitiri w'intebe yasoje ashimira mu izina rya Guverinoma Abasenateri kubera inama n'uruhare bagira mu gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, harimo by'umwihariko ibijyanye no gukwirakwiza amazi.
Show this thread
End of conversation
New conversation -
Loading seems to be taking a while.
Twitter may be over capacity or experiencing a momentary hiccup. Try again or visit Twitter Status for more information.